IMIRYANGO IYOBOWE N’IMPUNZI IRI KONGERERWA UBUMENYI MU GUKORESHA IMBUGA NKORANYAMBAGA

IMIRYANGO IYOBOWE N’IMPUNZI IRI KONGERERWA UBUMENYI MU GUKORESHA IMBUGA NKORANYAMBAGA

Aya mahugurwa aje nyuma y’isesengura ryakozwe na UNHCR ryagaragaje ko imwe mu miryango iyobowe n’impunzi idakoresha  neza imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha ibikorwa byayo. Ibyavuye muri iryo sesengura bigaragaza ko mu miryango 23 iri gukorana na UNHCR, 13 muri yo  ari yo igerageza gukoresha imbuga nkoranyambaga.

 

Nubwo iyo miryango imwe n'imwe ifite imbuga nkoranyambaga, UNHCR igaragaza ko hari ibikiri inyuma mu buryo zatunganyijwemo, ireme ry'amafoto na videwo bishyirwaho ndetse n'uburyo ubutumwa butegurwa kugira ngo bugere ku bo bugenewe.

Aya mahugurwa agamije guha abayitabiriye ubumenyingiro buzabafasha kunoza imikoreshereze y’izi mbuga no gutangaza amakuru y’ibikorwa by’imiryango bahagarariye mu buryo bwumvikana kandi bukurura abayakurikirana.

Amahurwa ya 

Mu byo biga harimo uburyo bwo gutegura ubutumwa bukurura abakoresha imbuga nkoranyambaga, kwandika neza, gufata no gutunganya amafoto na videwo, ndetse no gukoresha neza imbuga zitandukanye mu kugeza amakuru ku bayakenera.

UNHCR igaragaza ko kongerera ubushobozi iyi miryango mu itumanaho rishingiye ku ikoranabuhanga bizayifasha kurushaho kumenyekanisha ibikorwa byayo, kugera ku bafatanyabikorwa bashya no kugeza ijwi ry’abaturage ihagarariye ku bantu benshi.

Imbuga nkoranyambaga zimaze kuba kimwe mu bikoresho by’ingenzi mu itumanaho, ubukangurambaga no guhuza imiryango ikorera abaturage n’abo igamije gufasha.